|
|
|
Ubutumwa bwatangajwe na Bwana Rutayisire Boniface tariki ya 6/12/2004
.../...Banyarwanda
Banyarwandakazi, dukwiriye gushyira imbere ibikorwa byo kurushaho
kuvugira abababaye n'abarengana bose.
Uko ibihe
bigenda birushaho gukomera no gukomerera umunyarwanda ndimo ndagira
inyota nyinshi yo kurushaho kuvugira abarengana. Kuvugira abanyarwanda,
navugiye abatutsi igihe byari bikomeye, navugiye abahutsi , navugiye
abahutu mu bihe bikomeye. Ibyo byose ndabona ari iyanga.
Ndarushaho kugira inyota yo kuvugira abarengana.
Banyarwanda
banyarwanda kazi dusanzwe dufatanije urugendo bo muri «Banyarwanda»,
ndumva ndimo kurushaho kugira inyota yo kuvugira abarengana. Mfite
amashyushyu yo kugirango dusange buri extrémiste aho ari kuko niho
urupfu ruturuka.
Abadashaka kubana no
gusangira ari abanyarwanda tubabanishe. Abitana ibirura n'intama kandi
bose ari bamwe nabo tubabanishe. Abigira akarwa kihariye
k'abanyarwanda mubandi nabo bashyire ibibuno hasi bumve ko bareshya
n'abandi banyarwanda. Reka duhaguruke turengere buri munyarwanda wese
urengana. Yaba umuhutu, umututsi, umutwa umuhutsi bose ni abanyarwanda.
Extrémiste hutu si umuhutu ahubwo ubwoko bwe ni extrémiste naramuka
yiyise hutu tubimwangire kuko ari ugusebya abahutu bazima .
Extrémiste tutsi si umututsi ahubwo ubwoko bwe ni extrémiste. Naramuka
yiyise n'umututsi tubimwangire kuko ari ugusebya abandi batutsi. Ibyo
byose kandi tubibutse ko ubwo buhutu bwabo n'ubututsi bwabo hari
benshi batabukeneye kubuhahisha ahubwo bakeneye ubunyarwanda. Ibyo
byose tuzabigeraho duhesha agaciro buri munyarwanda wese wishwe, ibyo
byose tuzabigeraho tuzirikana buri munyarwanda warokotse, ibyo byose
tuzabigeraho twumva buri munyarwanda wese ko akeneye ubuhumekero. Bikozwe
tariki ya 6/12/2004
Rutayisire
Boniface
C/0 Université Libre de Bruxelles
|